Ibihugu bikennye kurusha ibindi.

Gutondeka ibihugu bifite ubukugu burihasi ku isi hagenderwa
k’umusaruro mbumbe w’igihugu. Mubushakashatsi bwakozwe
buvugako muri ibi bihugu harimo n’ibihugu bidashobora kuba
byabona amafunguro atatu ku munsi. Ibyinshi muri ibi bihugu bifite
ibihombo kunguzanyo zitishyuwe. Usanga igihe ibihugu bikize biba
byubaka imiturirwa itandukanye ibi bihugu byo usanga nta bushobozi
bwo kubaka amazu meza nkayo agaragaza ibihugu  bikize.
10. MADAGASCAR
Madagascar ni kimwe mu birwa binini ku isi, Madagascar iherereye
mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Afurika. Ubukene bwibasiye
ubukungu bwa Madagascar  bwaganje mu myaka ya 2009-2013.
Igenagaciro k’umusaruro mbumbe wa Madagascar mugihe
cy’umwaka ubarirwa mu mafaranga y’amadorari y’Amerika angana
na $1,477.
9. GUINEA
Repubulika ya Guinea ni igihugu giherereye  muburengerazuba
bw’Afurika. Abaturage ba Guinea barenga miliyoni 10. Abaturage
barenga 75% bagaragara mubikorwa by’ubuhinzi nubwo umusaruro
uvamo udahaza abaturage, aho usanga n’ubundi hari amafungura
bakura muri Aziya. Igenagaciro k’umusaruro mbumbe wa Guinea
mugihe cy’umwaka ubarirwa mu mafaranga y’amadorari ya Amerika
angana na $1,388.
8. ERITREA
Eritrea ni igihugu gifite ubukungu buri hasi ku isi, aho
kiza ku mwanya wa munani. Bigaragarako ibi byatewe
n’ikibazo cy’abimukira mu mwaka wa 1998. Igenagaciro
k’umusaruro mbumbe wa Guinea  mugihe cy’umwaka ubarirwa mu
mafaranga y’amadorari y’Amerika angana na $1,210.
7. MOZAMBIQUE
Mozambique iza ku mwanya wa karindwi mu bihugu
bikenye ku isi. Mozambique igaragara mu bihugu
usanga bifite ideni hanze y’igihugu, aho guhera mu
mwaka wa 2016 bari bafite ikibazo mungengo y’imari
yahoo aho wabonagako bigenda buhoro cyane. Igena
gaciro k’musaruro mbumbe wa Guinea  mugihe cy’umwaka ubarirwa
mu mafaranga y’amadorari y’Amerika angana na $1,208.
6. NIGER
Iki gihugu gifite izina ryavuye ku mugezi wa niger, Niger ibarizwa mu
burengerazuba bwa afurika.  Hafi ya 80% hadaragara ubutayu bwa
Sahara byumvikanako muri iki gihugu hagaragara ikibazo cy’amapfa.
Igenagaciro k’musaruro mbumbe wa Niger mugihe cy’umwaka
ubarirwa mu mafaranga y’amadorari y’Amerika angana na $1,069.
5. BURUNDI
Igihugu cy’u Burundi ubukungu bwacyo bushingiye
k’ubuhinzi ku kigero cya 80%, aho usanga abaturage
baho ariko kazi bakora cyane. Usanga rero ibivamo
bidahaza abaturage baho ngo babe banasagurira
n’ibindi biba bikenewe. Igenagaciro k’umusaruro mbumbe w’u
Burundi mugihe cy’umwaka ubarirwa mu mafaranga y’amadorari
y’Amerika angana na $951.
4. LIBERIA
Nkuko byatangajwe na UN , Liberia hagaragara ukutihaza mu biribwa.
Iki gihugu cyabangamiwe n’imirwano yamaze hafi imyaka 14 aho iyo
midugararo yatangiye mu mwaka wa 1999 kugera muri 2003
byasinze igihugu heruheru. Abaturage baho bakora cyane imirimo
y’ubuhinzi, abaturage bagera kuri 70% bagaragara ku murongo
w’ubukene. Igenagaciro k’umusaruro mbumbe wa Liberia  mugihe
cy’umwaka ubarirwa mu mafaranga y’amadorari y’Amerika angana
na $934.
3. MALAWI
Abaturage biki gihugu babarirwa muri miliyoni 16, Malawi ihereyeye
mumajyepfo y’uburasirazuba bwa Afurika. Muri iki gihugu hagaragara
ibibazo byinshi bitandukanye arinabyo bigishyira ku mwanya wa
gatatu mu bihugu bifite ubukene, iki gihugu ninaho dusanga
umubare mwinshi w’abantu bafite ubwandu bw’agakoko gatera sida.
Igena gaciro k’umusaruro mbumbe wa Malawi  mugihe cy’umwaka
ubarirwa mu mafaranga y’amadorari ya Amerika angana na $819.
2. DEMOCRATIC REPUBLIC OF CONGO
Repubulika ya Congo ikikijwe n’ibihugu 5 ikaba iherereye mu
burengerazuba bwa Afurika. Cngo ifite abaturage babarirwa muri
miliyoni 77, ni kimwe mu bihugu binini muri Afurika. Abaturage
benshi bo muri congo ubasanga hasi y’umurongo w’ubukene kuko
usanga ntakazi bagira. Igena gaciro k’musaruro mbumbe wa Congo
mugihe cy’umwaka ubarirwa mu mafaranga y’amadorari ya Amerika
angana na $753.
1. CENTRAL AFRICAN REPUBLIC
Repubulika ya Central Afrika  ikikijwe na Cameroon, Sudan, Chad, na
Congo. Iki gihugu cyadindijwe n’intanbara zahabaye, Igenagaciro
k’umusaruro mbumbe wa Central African Republic mugihe
cy’umwaka ubarirwa mu mafaranga y’amadorari y’Amerika angana
na $636.

Comments

Popular Posts