Hashyizwe hanze amabanga yo muri White house na perezida Trump

Umunyamakuru Michael Wolff arateganya gushyira ahagaragara igitabo yise ‘Fire and Fury: Inside the Trump White House’, gikubiyemo amwe mu mabanga ya Perezida Trump n’umuryango we mu mezi ya mbere ku buyobozi.

Igitabo kirimo byinshi uhereye ku buryo Trump yatinye kurara muri White House, uko umukobwa we ashaka kuzaba Perezida n’ibindi.

Sarah Senders ushinzwe itangazamakuru muri White House akibona iki gitabo, yahise abeshyuza ibyanditswemo, avuga ko cyuzuyemo “ibinyoma n’ibihamya bidafatika” .

Don Trump Junior yaguye mu bugambanyi n’Abarusiya

Igitabo cya Wolff gishyira ku mugaragaro iby’inama yagizwe ibanga, Donald Trump Junior, umuhungu wa Trump hamwe n’itsinda ryari rishinzwe kwamamaza se ryagiranye n’agatsiko k’Abarusiya, inama yabereye i New York, muri Kamena 2016.

Wolff avuga ko ayo makuru yizewe yayahawe n’uwahoze ashinzwe itegurabikorwa muri White House, Steve Bannon, wakoze iyo mirimo kuva ku itariki 20 Mutarama kugeza ku wa 18 Kanama 2017.

Bannon atangaza ko umwiherero wa Trump Junior n’Abarusiya byari nk’ubugambanyi kuko wakozwe nta munyamategeko n’umwe uhari ndetse n’inzego z’iperereza zitabizi.

Izi mpuguke z’Abarusiya kandi ngo zahaye abamamazaga Trump amakuru bagombaga kwifashisha basebya Hillary Clinton bari bahanganiye intebe y’Umukuru w’Igihugu.

Trump ngo yatunguwe n’intsinzi ye mu matora

Trump Junior ugarukwaho muri iki gitabo, ngo yatangarije inshuti ze ko mu ijoro ryabaruwemo ibyavuye mu matora,ubwo babonaga uburyo Trump ari gutsinda ngo Melania umugore wa Trump yararize, mu gihe Trump we yarebaga nk’uhuye n’ikintu giteye ubwoba. Gusa ngo gahoro gahoro Trump yaje kwiyakira, yumva ko nta kabuza azashobora kuyobora igihugu nka Amerika.

Trump yarahiye arakaye

Igitabo cya Wolff kivuga ko no mu kurahira kwe, Trump yasaga n’urakaye ndetse n’umugore we Melania atishimye ku maso.

Ibiro bya Melania Trump bibajijwe kuri aya makuru byahise biyamaganira kure nk’uko umwanditsi Wolff abitangaza mu gitabo cye.

Ushinzwe itumanaho mu Biro bya Melania Trump, Stephanie Grisham yatangaje ko Melania yashyigikiye Trump yiyamamaza kandi ko byamushimishije ubwo yatsindaga.

Trump yakundaga kuryamana n’abagore b’abandi

Muri icyo gitabo hagaragaramo agace kavuga ko Trump yajyaga yivuga ibigwi ko nta kintu cyiza mu buzima nko kuryamana n’abagore b’inshuti ze.

Trump ngo yatewe ubwoba no kuba muri White House

Trump yatewe ubwoba bikomeye n’imiterere ya White House ndetse no kuyibamo. Icyo ngo yihutiye ni uguhindura uburyamo yari yateguriwe, ibi bikaba byaraherukaga ku bwa Perezida Kennedy. Trump kandi yasabye ko aho aryama hongerwamo izindi televiziyo ndetse n’uburyo inzugi zifunga asaba ko buvugururwa.

Trump ngo yabaye nk’uwunga mu rya bagenzi be bamubanjirije, aho ngo nka Bill Clinton na Harry Truman bagereranije White House na gereza idasanzwe.

Umukobwa wa Trump afite inzozi zo kuzayobora Amerika

Bannon yatangarije umwanditsi Wolff ko Ivanka Trump ibyo akora byose yiyumvisha ko azaba Perezida wa mbere wa Amerika w’umugore.

Ni ibanga rizwi na Ivanka ndetse n’umugabo we Jared Kushner nk’uko byanditswe mu gitabo cya Wolff.

Ivanka Trump ngo ntajya ahwema guseka se kubera insokozo ye ya “Comb-Over”

Ivanka ngo ni kenshi yagiye agaruka ku musatsi n’insokozo ya se uhora abinditse agasatsi gatwikiriye umutwe ahatari umusatsi, avuga ko abikora gutyo mu guhisha ahari uruhara.

Ivanka kandi ngo anavuga ko kuba umusatsi wa Trump ujya gusa n’umuhondo ari umuti ashyiramo uzwi nka Just for Men.

Trump yagiye muri White House atazi icyo azakora

Igihe kimwe ngo Katie Walsh, Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi muri White House yabajije umujyanama mukuru wa Trump ari we Kushner, amubaza imirimo yihutirwa bagiye guheraho muri Perezidansi, Kushner ngo arya iminwa.

Walsh ngo yamusabye nibura kumubwira ingamba eshatu White House yaba ishyize imbere, Kushner amusubiza ko bazabiganiraho bitonze.

Trump ngo yemera umuherwe Murdoch

Igitabo cya Wolff kigaragaza ukuntu Trump ari umufana wa televiziyo Fox News y’umuherwe Murdoch, utarakunze kumworohera mu bihe byo kwiyamamaza.

Murdoch, ni umuherwe uri ku mwanya wa 76 na miliyari z’Amadolari zisaga 14 ku rutonde rw’Abaherwe rwa 2017, rwakozwe n’ikinyamakuru Forbes Magazine.

Trump ngo ntiyahwemye gusubiza abantu bagendaga bamubaza byinshi ku mubano we na Murdoch, ko ari umugabo akunda kandi yemera.

Murdoch yita Trump ‘igicucu’

Ubwo Trump yagiranaga ikiganiro kuri telefoni n’uyu muherwe Murdoch, ngo yamubwiye ko afite gahunda yo gufasha abakire bafite imigabane mu gace k’ibigo bikomeye kazwi nka Sillicon Valley, ariko Murdoch amubwira ko abo bakire bakoranye neza na Obama, badakeneye ubufasha bwe.

Bakomeje kuganira ku bijyanye n’abimukira, Murdoch amubwira ko nakoresha uburyo bwo kwemerera abakoresha kujya binjiza abakozi b’abanyamahanga, bizabangamira gahunda ye yo gufunga imipaka no guhagarika abimukira kandi nanone abakozi bakaba bakenewe. Trump ngo amubwira ko bazabyigaho, Murdoch ariyamira ati ‘Mbega igicucu’.

Iki gitabo cyabijije ibyuya Trump, kuko kigisohoka yavuze ko Bannon utangamo ubuhamya ari umusazi ko ibyo bavuga muri icyo gitabo byose ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Binavugwa ko bamwe mu banyamategeko ba Trump batangiye gusaba ko icyo gitabo kitakwemererwa gushyirwa ahagaragara.

Comments

Popular Posts