Mwitegure network ya 5G izaba ifite umuvuduko udasanzwe
AT&T societe y’itumanaho muri USA, yatangaje kuri uyu wa gatatu ko iraba ishyira hanze network ya 5G mu mpera z’uyu mwaka.
Iyi ni societe ya kabiri itangaje ibi, dore ko na Verizon yatangaje mu mwaka ushize ko nayo iraba ishyira hanze 5G muri uyu mwaka wa 2018.
AT&T na Verizon ntibiratangaza umuvuduko iyi network izaba ifite, ariko tuzi neza ko izaba yihuta cyane kurusha 4G dufite kuri ubu ngubu. Ndetse izaba inihuta kurusha wired internet.
Igihe wireless ya 5G izaba yageze ku isoko, telephone zacu zizaba zifite ubushobozi bwo guteresharija(Download) filime ziri muri format 4K, imikino(games), applications ndetse nandi ma files manini mu kanya nkako guhumbya.
Ntanababwira ko kandi kuri ubu nta telephone ifite ubushobozi bwo gukoresha network ya 5G, kubera ko itaragera ku isoko, ariko mu gihe izaba imaze kuhagera tuzatangira kuzibona ku bwinshi.
Comments
Post a Comment