Reba abahanzi 5 nyarwanda bitunguranye baje bayoboye abandi k’urutonde nyafurika rw’abahatanira ibihembo muri AMI Awards!
Umuziki nyarwanda ukomeje kugenda utera intambwe umunsi kuwundi bitewe nimbaraga abawukora bagenda bashyiramo bigatuma umwihariko wawo ugenda ugasakara hose no muri Africa yose muri rusange. kurubu ikigezweho kumuziki nyarwanda ni abanyarwanda bamaze kwamamara kubera ko bayoboye abandi mu bihembo bya AMI Awards, AMI Awards ni ibihembo bitangwa ku rwego rwa Afurika bigenerwa abahanzi bakoze neza cyane mu gihugu cyabo bikanarenga ibihugu byabo bigafata mu karere batuyemo. Ku rutonde rw’ibihembo biteganyijwe gutangwa muri 2018, u Rwanda narwo rurahagarariwe nabahanzi nyarwanda mumuziki nyarwanda.
Umuziki nyarwanda ukomeje kuzamura izina kuruhando mpuzamahanga!
Aya marushanwa nkuko bigaragara ku rubuga rwayo, ni amarushanwa ari ku rwego rwa Afurika agamije guhuriza hamwe imico yose igize umugabane wa Afurika binyuze mu muziki ndetse bakabasha no guhuza muzika yose ya Afurika mu rwego rwo guteza imbere no kwamamaza umuco gakondo wa Afurika ku Isi. Ibi bakaba babinyuza mu guhemba abahanzi baba bakoze neza cyane mu bihugu batuyemo ndetse bikanasakara mu turere ibihugu byabo birimo.
Indirimbo ya Uncle Austin yakoranye na Meddy imuzamuriye izina kurwego rw’Africa.
AMI Awards ni ibihembo bifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ibi bihembo bikazatangwa muri Werurwe 2018 bigatangirwa muri Uganda. Twabibutsa ko guha amahirwe abari guhatanira ibihembo muri AMI Awards 2018 ari ukubatora unyuze ku rubuga rw’iri rushanwa.unyuze hano https://www.amiawardsafrika.com/pc-nominees
Ayamarushanwa ya AMI Awards abahanzi nyarwanda aribo abagabo( Christopher na Auncle Austin) abari n’abategarugori( Young Grace, Pricillah na Butera Knowless) Indirimbo nka Uzagaruke ya Knowless na Biremewe ya Princess Priscillah ni zo ziri guhatanira igihembo mu cyiciro cy’umukobwa wakoze cyane mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Aba bahanzikazi nyarwanda bahatanye kandi n’abandi bahanzikazi bakomeye mu karere barimo;Juliana Kanyomozi wo muri Uganda , Victoria Kimami wo muri Kenya, Vanessa Mdee wo muri Tanzania, Lady Jaydee n’abandi benshi barimo na Sheebah Karungi.
Abahanzi nyarwanda barigaragaje murimuzika nyafurikia mumwaka wa 2017.
Si aba gusa bari guhatanira ibi bihembo ba hano mu Rwanda cyane ko hari na Young Grace uri mu cyiciro cy’abahanzikazi bakizamuka mu bihugu bikoresha icyongereza watoranyijwe kubera indirimbo ye amaze iminsi akoze ‘Whisky ya papa’ kimwe na Christopher uri mu bahanzi bashya mu bihugu bikoreshya ururimi rw’icyongereza kubera indirimbo ye ‘Simusiga’, uyu akaba ahuriye mu cyiciro kimwe na Uncle Austin kubera indirimbo yakoranye na Meddy bakayita ‘Everything’.
Pricillah nubwo ari ibwotamasimbi ntibyamubujije kwigaraghaza muruhando nyafurika.
Comments
Post a Comment