Top 5: Udushya twaranze ubukwe bwa Safi Madiba

Ubukwe bwa Safi bwari bubereye ijisho

Amazina Madiba na Riderman yifashishijwe cyane mu gusaba, …

Ubundi ubusanzwe mu mihango yo gusaba no gukwa bimenyerewe ko hakoreshwa amazina y’umuntu, iby’amahimbano byo kenshi ntibikunze gukoreshwa, muri ubu bukwe rero bwa Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys umusaza wamusabiraga umugeni yatunguranye ubwo yitaga inshuro nyinshi uyu musore izina rya Madiba. Ibi ni nako byagenze kuri Gatsinzi Emery umugabo utigeze uhamagarwa amazina ye bwite ahubwo hifashishwaga izina rye ry’ubuhanzi Riderman.

Abanyamuziki bari mbarwa muri ubu bukwe…

Safi Madiba ni umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys, akazi ke ka buri munsi ni umuziki, icyakora mu bukwe bwe abo bahuje akazi n’umwuga bahagaragaye ni mbarwa. Iyo wararanganyaga amaso mu bicaye mu bukwe byakoroheraga kubona abahanzi nka Kid Gaju, Uncle Austin, Hope na Queen Cha muri bake bari batashye ubukwe bwa Safi Madiba. Aba bakiyongeraho abamwambariye nka Platini,Riderman, Humble G, Rwasa (ukina filime) ndetse n’umunyamakuru David Bayingana.

Nizzo uririmbana na Safi Madiba muri Urban Boys ntiyigeze ataha ubu bukwe…

Hakivugwa ubukwe bwa Safi Madiba ntawatekerezaga ko hari mugenzi we baririmbana muri Urban Boys ushobora kutamutahira ubukwe, icyakora abageze ahabereye ubu bukwe batunguwe no gusanga Nizzo umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys atatashye ubukwe mu gihe mu masaha make mbere y’ubu bukwe aba bari kumwe mu karere ka Rubavu. Hatangiye kwibazwa byinshi ku cyateye Nizzo kudataha ubu bukwe ariko uyu muhanzi we telefone ye yari yayikuyeho ku buryo kumenya byinshi  kuri we bitari byoroshye.

Riderman yari yambariye Safi

Safi Madiba yari acungiwe umutekano bikomeye

Mu gisharagati hagati ahaberaga umuhango wo gusaba no gukwa Safi Madiba yari acungiwe umutekano bikomeye n’abasore b’ibigango bamuherekezaga aho agiye hose, ibi si ibintu bimenyerewe ko umuntu aba afite abamucungiye umutekano hagati mu bukwe cyane ko abari baburimo bose bari abatumiwe gusa, ariko na none buri wese agira uko ategura ibintu mu biro

Comments

Popular Posts