Etienne Nsengiyumva wari umupadiri muri Kiliziya Gatolika i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yishwe arashwe nyuma y’amasaha macye yari ashize asomeye abakirisitu gatolika misa yo kuri iki Cyumweru tariki 8 Mata 2018
Umuyobozi mukuru wa Diyosezi ya Goma, Musenyeri Gonzague
Nzabanita, yatangaje ko uyu mupadiri yishwe kuri iki Cyumweru
n’umutwe wa Mai Mai Nyatura. Yagize ati: "Padiri Etienne Nsengiyumva
yishwe kuri iki Cyumweru n’inyeshyamba za Mai Mai Nyatura mu gace
ka Kyahemba aho yari amaze misa ndetse akanabatizagusoma
akanasezeranya abageni."
Mai Mai Nyatura ni umutwe w’inyeshyamba zitwaje intwaro zo muri
Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Musenyeri Nzabanita Gonzague uyobora Diyosezi ya Goma, yavuze ko
Padiri Nsengiyumva wari ufite imyaka 38, yasangiye amafunguro ya
kumanywa n’abakirisitu bo mu gace yari amaze gusomamo misa,
nyuma bakamubona yishwe arashwe mu mutwe.
Mbere y’uko uyu mupadiri yicwa, undi witwa Ngango Célestin wo muri
paruwasi ya Karambi muri Diyosezi ya Goma, yafashwe bugwate tariki
ya Mbere Mata 2018 mu gace kitwa Nyarukwangara muri Rutshuru,
abamushimuse bagasaba ko bahabwa amadolari 500.000 ariko baza
kumurekura kuwa Kane tariki 5 Mata 2018.
Comments
Post a Comment