Musanze: Jay Polly, Rafiki, Edouce na Jack B bahuriye mu gitaramo cyo gukusanya amafaranga yo kuvuza Ella-AMAFOTO

Intego nyamukuru y'iki gitaramo yari ugukusanya ubufasha bwo gufasha no kuvuza umwana w’umukobwa ugomba kuvurirwa mu muhanga witwa Ella. Mbere y’uko saa sita z’ijoro zigera; Dj yabanje kuvangavanga imiziki yiganjemo iy’ibwotamasambi no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, yanyuzagamo agakina na zimwe mu ndirimbo zo mu Rwanda zerekagwa urukundo rwinshi. Ku isaha ya saa saba ni bwo umuhanzi wa mbere yageze ku rubyiniro. Ku ipantalo y’umukara, agapira ku mweru n’isaha ku kuboka n’inkweto z’umweru niko Edouce Softman yaserutse; yakiranwe urugwiro rwinshi mu ndirimbo ze yabanjirijeho kugeza ku ndirimbo aherutse gushyira hanze. Yateraga akicyirizwa na benshi bari basomye kuri manyina, mu ndirimbo nka Leya, Nakupenda, My Love, Shuguli na Urushinge n’izindi zasigiye urwibutso abanya-Musanze. edouce Edouce ku rubyiniro asaba abantu gushyigikira igikorwa cyo kuvuza Ella Yakoresheje imbaraga nyinshi azenguruka mu bafana bamubwiraga ko bamukumbuye i Musanze, nawe abasezeranya ko azagaruka vuba cyane. Yaririmbaga ananyuzamo akibutsa abari aho icyazanye abahanzi i Musanze ko ari ugusanya amafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu by’amadorali y'Amerika (25,000) kugira ngo umwana w’umukobwa witwa Ella abone ubufasha bwo kujya kuvuzwa mu muhanga. b Yahinduye byinshi ku rubyiniro Abari bitabiriye iki gitaramo bongeye kuzamura amaboko abandi bacinya akadiho ubwo Jack B yari ageze ku rubyiniro. Ku ipantalo y’umukara, umupira w’umukara wo kwifubika n’agatishati ku mweru n’inkweto z’umukara zirimo ibara ry’umweru ni ko yaserutse. jack Yageze ku rubyiniro akuramo umupira yari yifubitse maze ati ‘Muriteguye ngo dutaramane’. Yaririmbye anabyina mu ndirimbo nka Ikirenge, Ndabaruta, Sinakureka, Ntawusa Nawe, Mumparire ndetse na Diaspora. Yaririmbaga ananyuzamo akabyina ibintu byanyuze benshi. Nawe yibukije abari aho ko ‘bahagarutse i Kigali bafite umugambi wo gukusanya amafaranga yo gufasha umwana witwa Ella kugira ngo abona uko ajya kuvurirwa i mahanga’. Jack B nawe yanyuzagamo akabyinana n’abafana, yabyinishije bamwe mu bakobwa bari ahabereye igitaramo, yewe atera ivi avuga ko uwo akunda ari ‘Diaspora’ nk’igisingizo cy’indirimbo ye nshya. Yashimye abitabiriye iki gitaramo ababwira ko bazongera guhurira i Gisenyi ku mazi mu karere ka Rubavu ku cyumweru. Mbere y’uko ava ku rubyinoro Jack B yabanje gusaba Jay Polly kwinjira bagafatanya kuririmba indirimbo. Jay Polly yari yambaye ipantalo y’ikoboyi, amataratara akumira urumuri, inkweto za Timba n’isaha ku kuboko n’ishati yuzuye amabara menshi. Yakomezaga kubwira abafana be anabakangurira gutera inkunga igikorwa cyo kujya kuvuza umwana w’umukobwa witwa Ella wagize ikibazo cy’ubuhumekero kuva avutse. kabajka Jay Polly kuri stage Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe byo ha mbere; yumvikanishije ko ntaho yagiye agihari ahubwo ko mu minsi ya vuba indirimbo yakoranye na Davido ijya hanze. Aseka cyane yasabye abafana be kuzamura amaboko baririmba indirimbo zigifite ikuzo rya Hip Hop na n’ubu, yaririmbye Kumusenyi, Oh my God, Malayika, Umwami ugange, Vuza Ingoma, Ndacyariho, Too Much na Partu Hard. Yavuye ku rubyiniro indangururamajwi ayihererekanya na Rafiki Coga wazamutse n’umurindi w’abafana bavuza akaruru bamubonye. Nta byinshi yavuze akigera ku rubyiniro, yabanje kuririmba indirimbo yo muri Jamaica ubundi akuba urukweto. Shenete mu ijosi, ipantalo y’umukara, inkweto y’umukara n’inkweto n’ingofero y’umukara niko yari yitegeye abamureba. Nawe yavuze ko bakomeje gushakisha ubufasha bwo gufasha Kevine urwaye; avuga yizeye ko ‘Imana yamaze kumukiza’. Yongeye gukumbuza abakunzi b’injyana ya Coga, avuga ko akiri gukora byinshi bizabanyura, yanyuze mu bafana be abasaba kuzamura amaboko, ivumbi riratumuka, ku isaha ya saa kumi yari avuye ku rubyiniro abantu batifuza ko abahanzi babataramiye bataha. coga Rafiki Coga mu gitaramo cyo gufasha Ella Muri iki gitaramo kandi hari abantu bishyize hamwe bavuye i Kigali bemeye gutanga ibihumbi magana abiri (200,000 Rwf) byo kuvuza Kevine, hari n’andi mafaranga kandi yakusanyijwe yatanzwe na bamwe bari aho tutamenye umubare. Ise w’uyu mwana Kevin yabwiye Inyarwanda.com ko ashima abantu bose bakomeje kumwereka umutima wo gufasha, ashima itangazamakuru rikomeje kumuba hafi anashima byimazayo abahanzi bemeye kumufasha muri iki gikorwa. Papa wa Ella, Kevin avuga ko umwana we yavutse ananiwe bitewe n’uko mama we yabazwe ubwo yamubyaraga kuko yashakaga kuvuka mbere y’igihe yagombaga kuvukiraho. Abaganga bo ku bitaro bya Bien Etre nyuma yo kubona ko gufasha Ella bitakiri mu bushobozi bwabo bamwohereje ku bitaro bya CHUK aho bagerageje ibishoboka byose ariko amwana biranga araremba, atangira kumera nk’uhengamye ajya no muri koma hafi yo gupfa. Abaganga batangiye kwegera ababyeyi bwa Ella bababwira ko umwuka w’umwana wabo utabasha kugera ku bwonko. Ababyeyi babwiwe ko umwana wabo ajyanywe mu Buhinde mu gihe kitarenze amezi ane yaba yakize. Hakenewe ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000) by’amadorali kugira ngo uyu mwana avurirwe hanze y'u Rwanda. Nyuma yo gutarami i Musanze gahunda ni Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu aho bita Lake Side aha ho kwinjira ari amafaranga ibihumbi bibiri (2000frw).

Comments

Popular Posts