Buri minota itatu umwana wumukobwa yandura virus itera sida

Raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko buri minota itatu gusa umwangavu ufite imyaka hagati ya 15 na 19 aba yanduye agakoko gatera SIDA. Iyo raporo yamuritswe kuri uyu wa Gatatu mu nama mpuzamahanga ku kurwanya Sida yaberaga i Amsterdam mu Buholandi, yagaragaje ko abangavu bari kwandura virusi itera sida ku bwinshi bitewe n’imibereho yabo mu miryango. Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Henrietta Fore, yagereranyije icyo kibazo “n’igikuba mu rwego rw’ubuzima.” Yagize ati “Mu bihugu byinshi abagore n’abakobwa usanga babura amakuru akenewe kuri serivisi ndetse rimwe na rimwe n’ubushobozi bwo kuvuga Oya ku mibonano mpuzabitsiona idakingiye.” "HIV usanga yibasira cyane imiryango itishoboye n’indi yasigaye inyuma, ugasanga abakobwa bakiri bato nibo bibasirwa cyane.” Iyo raporo igaragaza ko nubwo hari intambwe yatewe mu guhangana n’ubwandu bwa Sida mu bindi byiciro by’imyaka, hakiri ikibazo iyo bigeze mu ngimbi n’abangavu. UNICEF igaragaza ko mu 2017 abana miliyoni 1.2 bari hagati y’imyaka 15-19 babanaga na virusi itera Sida, batatu muri batanu bakaba ari abakobwa. Imibare igaragaza ko mu 2017 kandi abana bato n’urubyiruko rutarengeje imyaka 19 bagera ku bihumbi 130 bishwe na SIDA, mu gihe ubu habarurwa abagera ku bihumbi 430 bangana n’abantu 50 ku isaha bandura aka gakoko. Iyi raporo kandi igaragaza ko umubare w’urubyiruko rwandura aka gakoko ku isi ugenda uzamuka aho kugabanuka guhera mu myaka 20 ishize. Inagaragaza ko kuba iki cyorezo gikwirakwira cyane mu rubyiruko ari uko aba bana b’abakobwa bashorwa mu busambanyi cyane cyane n’abagabo bakuze, bafatwa ku ngufu, kutabasha kwihagararaho mu gihe basabwe imibonano mpuzabitsina, ubukene, kubura ubujyanama n’ibindi. Henrietta yakomeje agira “Dukeneye ko abakobwa n’abagore bagira umutekano uhagije cyane cyane mu bijyanye n’ubushobozi ku buryo badakomeza kwishora mu busambanyi. Hagomba kandi gushyirwaho uburyo buboneye bwo kwigisha abana b’abakobwa ibijyanye n’uburyo Vurusi itera SIDA yandura, uko ikwirakwira n’uburyo bwo kuyirinda.” Yavuze ko inzego zose zigomba gufatanya kugira ngo ibyiciro byose by’abanduye virusi itera Sida babone imiti cyangwa izindi serivisi zerekeye ubuzima kugira ngo bakomeze kubaho neza.

Comments

Popular Posts