Umuhanzi Meddy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze indirimbo yise ‘Adi top’ yiganjemo abakobwa b’ikimero bambaye imyambaro y’imbere gusa.
Umwihariko w’iyi ndirimbo ni uko ari ubwa mbere uyu muhanzi
agaragaye mu mashusho yakoresheje umubare munini w’abakobwa,
cyane ko akenshi mu ndirimbo ze zabanje yakoreshaga umwe gusa.
Meddy yabwiye IGIHE ko yakoze ‘Adi top’ ashaka kwereka abantu ko
umuntu ashobora guhura n’abakobwa beza ariko akanyurwa n’umwe
rukumbi umutima we wihebeye.
Ati “Nk’uko byumvikana ni umukobwa navugaga ko nzatwara
Mombasa no mu Rwanda, ni nko kwerekana ko hariho abakobwa
benshi bagaragarira amaso neza ariko wowe ugahitamo umwe
uzatwara kwerekana iwanyu.”
Abakobwa barimo bafite inkomoko mu bihugu bitandukanye bya
Afurika na Amerika.
Meddy yifuza ko iyi ndirimbo yagera kure ikaba yanarenza urugero
izindi yagiye akora zagezeho.
Ati “Iyi ndirimbo nagerageje kuyikora uko nshoboye nkaba nifuza ko
izagera kure hashoboka nk’izindi nakoze ndetse ikaba yarenga urugero
zo zagezeho. Niyo gahunda mba mfite mu bintu byose nkora.”
Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Pastor P naho amashusho akorerwa
muri Momusic ya Lick Lick.
Comments
Post a Comment