Umuhanzi Justin Bieber yashinjwe gufata kungufu umukobwa bahuriye muri hotel.
Umuhanzi w’Umunya-Canada, Justin Drew Bieber, yashinjijwe n’umukobwa witwa Danielle kumufata ku ngufu mu 2014 ubwo bari muri hotel undi abihakana yivuye inyuma. Ku wa Gatandatu ku mugoroba nibwo umuntu ukoresha urubuga rwa Twitter wiyise Danielle yarwifashishije agasakaza amakuru avuga ko mu 2014 ubwo yari afite imyaka 21 yafashwe ku ngufu na Justin Bieber icyo gihe yarushaga umwaka umwe. Danielle yavuze ko yahuye na Bieber ubwo bari bagiye mu birori i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho we n’inshuti ze bari batumiwe, akaza gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato. Uyu mukobwa ntiyigeze avuga mu mazina izo nshuti ze cyangwa se ngo yigaragaze avuga n’amazina ye yose. Nyuma yo kwandika ubu butumwa konti ye yahise ivaho ntabwo yongeye kugaragara. Justin Bieber nyuma yo gushinjwa n’uyu mukobwa yahise nawe yifashisha urukuta rwe rwa Twitter anyomoza aya makuru avuga ko ari ibihuha bidafite shinge na rugero. Yavuze ko mbere yo kuvuga kuri ibi bintu ashin...